Print

Umunyarwandakazi Neza yazanye mu Rwanda na wa Muhanzi ukomeye wo muri Nigeria uherutse kumwambika impeta[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 May 2019 Yasuwe: 4084

Umuhanzikazi Neza Masozera Patricia uzwi nka Neza yazanye na Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales I Kigali nyuma y’ibyumweru 2 aba bombi bari muri Nigeria.

Inkuru yuko aba bombi bari i Kigali yamenyekanye ubwo uyu mukobwa yasakazaga amafoto amugaragaza ari mu ndege ya Rwanda Air ndetse n’ayandi mashusho yashyize kuri Instagram avuga ko ntahanu heza nk’iwabo mu Rwanda.

Sibyo gusa kuko uyu muhanzi Skales yari yatumiwe mu kiganiro cyitwa The Link Up kuri kuri TV 10 n’umunyamakuru Yago ,nyuma uyu muhanzi yahise akomereza kuri Televiziyo ya Flash Tv.

Amakuru atugeraho nanone arahamya ko aba bombi bafite iminsi micye yo kuba bari mu Rwanda.

Twakwibutsa ko Skales aherutse kwambika impeta umukunzi we Neza bivuga ko aba bombi bitegura no kurushingana mu minsi iri imbere.