Print

Zamalek yashoye akayabo kenshi kugira ngo yibikeho rutahizamu Kagere Meddie

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 May 2019 Yasuwe: 4337

Nkuko byatangajwe n’umunyamakuru ukomeye muri Tanzania witwa Shaffih Kajuna Dauda wa Clouds FM,Ikipe ya Zamalek yamaze kubwira Simba SC ko ishaka rutahizamu Meddie Kagere ku bihumbi 450 000 by’amadolari ya US.

Kuba Zamalek ishaka rutahizamu wa Kagere si igitangaza kuko yigaragaje cyane mu mwaka w’imikino ushize akayitsindira ibitego birenga 30 akanayihesha igikombe cya shampiyona.

Zamalek irifuza guha Kagere Meddie umushahara w’ibihumbi 18 000 by’amadolari ku kwezi ibintu bitaraba ku mukinnyi w’umunyarwanda uwo ariwe wese.

Kagere Meddie yemeye kurya aka kayabo yaba akurikiye Tuyisenge Jacques nawe bivugwa ko agiye kwerekeza muri petro Atletico y’I Luanda muri Angola ku bihumbi 350 by’amadolari.

Uhagarariye Kagere Meddie,Gakumba Patrick yagiye muri Tanzania kuvugana na Simba SC kugira ngo irekure uyu musore yerekeze muri Zamalek cyangwa se imwongerere amasezerano.