Print

Liverpool yatunguye benshi kubera myugariro ukomeye wa Real Madrid ishaka gusinyisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 May 2019 Yasuwe: 5077

Ramos aherutse gushwana na perezida wa Real Madrid,Florentino Perez,byatumye ahita asaba iyi kipe ko yamurekura akigira mu Bwongereza gushaka amafaranga.
Liverpool ikimara kumva aya makuru,yahise itangira kurambagiza uyu myugariro ndetse ngo mu minsi mike ashobora gusesekara Anfield nkuko ikinyaamakuru The Sun kibitangaza.

Ramos yashwanye bikomeye na perezida wa Real Madrid Perez nyuma yo kunyagirwa na Ajax ibitego 4-1 mu mikino ya 1/16 cya UEFA Champions League,kubera ikarita y’umuhondo yihesheje igatuma adakina uyu mukino wo kwishyura.

Ikinyamakuru AS cyatangaje ko Ramos yabwiye Perez ati “Nahaye iyi kipe ibintu byose.Nakomeretse isura,mva amaraso kubera iyi kipe nawe.Niba ushaka kunta hanze,nyishyura nigendere.”

Ramos akunda Premier League ariyo mpamvu yifuza kuyerekezamo muri iyi mpeshyi aho ashobora kuzafatanya na Virgil Van Dijk mu bwugarizi bwa Liverpool umwaka utaha.



Ramos udakundwa n’abafana ba Liverpool ashobora kuyerekezamo