Print

Ellen ufite ikiganiro gikunzwe na benshi ku isi azerekana (Live) umuhango wo gufungura ikigo cye mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 May 2019 Yasuwe: 1311

Ubwo yari mu kiganiro cye, Ellen DeGeneres uherutse kongera imyaka 3 yacyo, yavuze ko umuhango wo gutaha ikigo cye azawerekana imbonankubone muri icyo kiganiro gikurikirwa na benshi hirya no hino ku Isi.

Ati “Ejo hashize natangaje ko nzakomeza gukora iki kiganiro mu myaka itatu iri imbere, ibyo bisobanuye ko nzagikora imbonankubone ubwo nzaba mfungura ikigo cyanjye ndi kubaka mu Rwanda mu rwego rwo gukora ubushakashatsi no kurengera ingagi kuko bizaba mu mwaka wa nyuma, tugomba gukora ikintu kinini.”

Iki kigo ‘Ellen DeGeneres Campus’ kuri ubu cyatangiye kubakwa mu Kinigi mu Karere ka Musanze ni impano Portia de Rossi yahaye DeGeneres bashyingiranwe , ubwo yuzuzaga imyaka 60 y’amavuko.

Kizaba kirimo ibiro by’ikigega Dian Fossey Gorilla Fund kimaze imyaka isaga 50 gikorera mu Rwanda binyuze mu gashami kacyo gashinzwe ubushakashatsi ka Karisoke Research Centre mu Karere ka Musanze,Hazaba arimo kandi na Laboratwari ibyumba by’inama, ibyo kwigishirizamo n’inzu ndangamateka ivuga kuri Dian Fossey wishwe yareguriye ubuzima bwe kurengera ingagi.

Biteganyijwe ko iki kigo cyizatangira imirimo yacyo mu mwaka wa 2021 gitwaye asaga miliyoni $10. Umuhango wo gutangiza kumugaragaro iki kigo uzaca imbona nkubone mu kiganiro The Ellen Show gica kuri Televisiyo ya NBC muri Amerika.

Ellen DeGeneres yatangaje ko mu mezi 15 yonyine bamaze gukusanya inkunga ingana na miliyoni $5,9 yo kubaka iki kigo.