Print

Sibomana Patrick yerekeje muri Tanzania gusinyira imwe mu makipe akomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2019 Yasuwe: 2874

Sibomana wari umaze amezi make akinira ikipe ya Mukura VS,arifuza kongera gukina hanze y’u Rwanda ariyo mpamvu bimuhiriye ashobora gusinyira ikipe ya Young Africans uyu munsi cyangwa mu cyumweru gitaha.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019,ahagana saa tanu n’iminota 40 z’umugoroba ni bwo Sibomana Patrick Pappy yafashe indege yerekeza muri Tanzania aho avuga ko agiye kurangiza ibiganiro amazemo iminsi n’abayobozi ba Young Africans ikunzwe cyane muri Tanzania.

Sibomana Patrick w’imyaka 22 wari umaze igihe akina mu ikipe ya Shakhtyor yo muri Belarus ikamurekura mu mpera z’umwaka ushize,yageze muri Mukura VS mu mikino yo kwishyura ya shampiyona 2018-2019 ayisinyira amasezerano agomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino 2018-2019.