Print

Umugabo yasanzwe yiyahuye kubera agahinda yatewe n’imbwa ye yari imaze kuribwa n’ingona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2019 Yasuwe: 2112

Uyu Epp yababajwe cyane no kubura iyi mbwa ye yari yarise Java bakundanaga cyane,ananirwa kubyakira niko kujya mu rugo ariyahura.

Umwe mu bagize umuryango we yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo yababajwe no kubona iyi mbwa ye ivirirana nyuma yo kwicwa na Alligator.

Uyu mugabo yasanzwe mu nzu ye yapfuye nyuma y’amasaha make iyi mbwa ye yishwe,bituma benshi bemeza ko yiyahuye.

Umuturanyi we witwa Kayla Weston yagize ati “Ni inkuru ibabaje cyane,ntabwo yashoboye kubyihanganira.”

Uyu mugabo witwa Epp ngo yakundaga kuroba no gusohokana n’iyi mbwa ye ariyo mpamvu yapfiriye ku mazi batembereye.

Amakuru yo mu gace Epp akomokamo aravuga ko iyi mbwa ye yabuze kuwa 17 Gicurasi 2019,arayishaka cyane birangira asanze yishwe n’ingona.


Epp yiyahuye nyuma y’urupfu rw’imbwa ye Java