Print

Umwe mu bayobozi ba BRALIRWA yapfiriye muri siporo ngororamubiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2019 Yasuwe: 5263

Uyu mugabo ushinzwe iby’imicungire y’ububiko bwa BRALIRWA (Depot Manager) mu karere ka Gicumbi, akaba yapfuye urupfu rutunguranye mu masaha ashyira saa mbiri za mu gitondo nk’uko umwe mu bakoranaga nawe muri BRALIRWA yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru.

Amakuru aravuga ko Nyirinkindi yazindukiye mu myitozo ngororamubiri yo kwiruka, hanyuma akaza kwikubita hasi mu muhanda agahita apfa aho bikekwa ko yaba yari afite uburwayi bw’umutima ariko bikaba bitaremezwa n’abaganga.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Byumba biri mu karere ka Gicumbi.

Urupfu rwa Nyirinkindi rwabaye inkuru itunguranye cyane kuri bagenzi be bakoranaga kuko muri iki cyumweru cyose yakoraga akazi bisanzwe nta kibazo cy’uburwayi kimugaragaraho. Kuba yaguye hasi ari mu myitozo ngororamubiri agahita apfa kandi nta kindi kibazo cy’uburwayi yagaragazaga, nibyo bituma benshi bakeka ko yaba yazize uburwayi bw’umutima (Heart attack).