Print

Mafu yaciye ibintu nyuma yo kurangiriza muri Kaminuza yahoze akoreramo igiceri cya 50 ku munsi

Yanditwe na: Martin Munezero 26 May 2019 Yasuwe: 2577

Uyu mugabo wahaye benshi isomo ryo gukora cyane no kwesa imihigo, yamaze imyaka 7 yose akora mu busitani bwa University of Fort Hare, ariko yatunguranye ari mu bantu bayirangirijemo icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri social Science.

Umwe mu bakwirakwije iyi nkuru, yavuze ko ku munsi Mafu yakoreraga igiceri cya 50 cy’ama Naira ariko yamufashije kwirihira kaminuza arayirangiza.

Abantu benshi bashimye Mafu ndetse bavuga ko ari urugero rwiza rw’umwirabura w’umuhanga ndetse bemeza ko buri muntu wese akwiriye kumwigiraho.