Lopetegui wahawe akazi ko gutoza Real Madrid mbere gato y’uko igikombe cy’isi gitangira ariko bikarangira yirukanwe kubera umusaruro mubi,ari kwifuzwa na Chelsea kugira ngo aze gusimbura Maurizio Sarri utarishimiwe n’abafana bayo mu mwaka we wa mbere.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Times aravuga ko uyu munya Espagne w’imyaka 52 atishimiye kuba mu bushomeri ariyo mpamvu yandikiye Chelsea ayibwira ko yifuza ko yamuha akazi akayizahura.
Lopetegui wirukanwe mu kwezi k’Ukwakira 2018 nyuma yo kunyagirwa na FC Barcelona ibitego 5-1,yabwiye ubuyobozi bwa Chelsea ko yifuza akazi ndetse yiteguye guhesha iyi kipe ibikombe nagirirwa icyizere.
Lopetegui wirikanwe na Real Madrid nyuma y’imikino 14 arifuza gutoza Chelsea
ubwo nubusutwa Chelsea namutoza ikeneye icyo ni igihuha wihimbiye uriya muswa ngo ni lopetegui niyihe kipe yamwifuza koko.stop spreading such kind of gossip.