Print

Umwana wavutse afite uruhu rudasanzwe bigatuma abaganga bavuga ko arahita apfa amaze amezi 6 agihumeka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2019 Yasuwe: 4956

Uyu mwana wabaye igitangaza ku bantu benshi, yavutse adashyitse ndetse mu maso he ariho hari uruhu gusa,bituma ababyeyi be biheba nyuma yo kubwirwa n’abaganga ko atazabaho.

Kaiden Jake Shattock yavukanye indwara idakira yo kutagira uruhu dore ko ngo ugereranyije nuruhu rw’umuntu muzima yari afite 2 ku ijana by’uruhu rushobora gutwikira isura gusa.

Ababyeyi b’uyu mwana Jessica Kibbler na Jake Shattock bari bafite imyaka 19 ubwo bamubyaraga,bavuze yo yavutse arira cyane ku buryo nta washobora kumuhoza yaba na muganga ngo byaramucanze.

Jessica yagize ati “Ubwo muganga yatujyanaga kutwereka Kaiden ku nshuro ya mbere yari umutuku gusa amezi nk’inyama bamaze kubaga.Twari dufite imyaka 19 nta burambe bwo kurera dufite,tubyara umwana ufite uburwayi budasanzwe.Buri wese yari atuje twataye umutwe.Twese twararize kuko ntacyo gukora twari dufite.”

Kaiden wavutse nta ruhu agira uretse mu maso,ntiyagombaga kwambara imyenda gusa nyuma y’ibyumweru 6 yatangiye kuzana uruhu rworoshye cyane.

Aba babyeyi bataciwe intege n’ibyo muganga yababwiye ko uyu mwana atazabaho,bagerageje kumufasha ndetse bavuga ko bazakora buri kimwe ngo uyu mwana wabo abeho.

Jessica umubyeyi w’uyu mwana,yarwaye uburwayi bw’impyiko buzwi nka hydronephrosis bwatumye amara igihe kinini mu bitaro atwite.