Print

Abanyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda bagiye mu birori byo kubatizwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 May 2019 Yasuwe: 1393

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abashimuswe ari abagabo babiri bo mu gace karasiwemo umuturage w’u Rwanda n’uwa Uganda kuwa gatanu nijoro. Abategetsi ba Uganda bavuze ko aba baturage bishwe n’abasirikare b’u Rwanda.

Abo bagabo bashimuswe ni Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25, batuye mu Mudugudu wa Gahamba mu Kagali ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje, Samvura na Habiyambere bashimutiwe ahitwa Gasheke, mu kilometero 1.5 winjiye ku butaka bwa Uganda.

Polisi yagize iti "Bari batashye ibirori bya batisimu y’umuhungu w’inshuti yabo yitwa Muhwezi Silver.

Aba banyarwanda babiri bari babanje kuburirwa n’inshuti zabo kutajya muri Uganda zitinya ko byaba ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga. Nyamara babirenzeho bavuga ko bagomba kwitabira ubutumire bwa Muhwezi."

Polisi y’u Rwanda yibukije abanyarwanda ko badakwiriye kongera kujya muri Uganda ku bw’umutekano wabo.

Ubutegetsi bwa Uganda ntacyo buratangaza kuri iki kirego bashinjwe cyo gushimuta aba banyarwanda gusa bavuze ko kuri uyu wa mbere, bashyikiriza u Rwanda umuturage warwo warashwe agapfa kuwa gatanu. Uyu muhango arabera ku mupaka wa Gatuna.

Abayobozi b’u Rwanda batangaje kuri iki cyumweru ko abaturage babiri barashwe kuwa Gatanu bari kwinjiza magendu mu Rwanda, barasiwe ku butaka bw’u Rwanda aho kuba muri Uganda nkuko ibitangazamakuru byo muri Uganda byabitangaje.