Print

Trump yapfobeje ibitwaro Koreya ya ruguru iherutse kugerageza abyita udutwaro dutoya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 May 2019 Yasuwe: 2308

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Twitter amaze kugera mu Buyapani kuri iki cyumweru,Trump yavuze ko ibisasu bya misile Koreya ya Ruguru iherutse kugerageza ari "udutwaro dutoya".

Trump yanditse kuri Twitter ye ati "Koreya ya ruguru yarashe udutwaro dutoya tumwe na tumwe, twateye impungenge bamwe mu bo dukorana n’abandi, ariko kuri jye siko bimeze. Mfite icyizere ko umutegetsi Kim azubahiriza ibyo yansezeranyije".

Trump yanyuranyije n’umujyanama we bwite mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, John Bolton,wari watangaje ku wa gatandatu ko ayo magerageza y’ibisasu bya misile ya Koreya ya ruguru anyuranyije n’ibyemezo umuryango w’abibumbye (ONU) wayifatiye.

Uku kubusanya hagati ya Perezida Trump n’umujyanama we mu by’umutekano, kuje gukurikira ukundi kunyuranya mu bijyanye na politiki mpuzamahanga, harimo nko ku kuntu Amerika yakwitwara mu kibazo cya Venezuela ndetse no ku mubano wayo na Irani.