Print

Milner yasebeje Messi wamututse mu cyesipanyole yibeshya ko atakizi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 May 2019 Yasuwe: 4306

Milner yavuze ko Lionel Messi yamwise Burro bisobanura ifarashi ubwo barimo binjira mu rwambariro nyuma y’igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye Anfield.

Milner yakoreye ikosa Messi mu gice cya mbere biramurakaza niko gutangira kumutuka mu cyesipanyole aziko atacyumva gusa uyu mwongereza yavuze ko byose yabyumvise.

Milner yagize ati “Yari arakaye cyane.Yantutse ibitutsi byinshi turi kujya mu rwambariro.Yanyise Burro bisobanura ifarashi [Donkey],ariko ntekereza ko mu cyesipanyoli bikunze kwitwa umuntu ugenda akubita abantu.Ntekereza ko yari aziko ntazi icyesipanyoli.”

Milner yavuze ko yubaha Messi ndetse ngo aramwumva kuko abantu bakoranye batumye agira ububasha bwo kuvuga ibyo ashatse byose.