Print

Robertinho ashobora kudatoza ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 May 2019 Yasuwe: 5150

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza, Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo, utoza Rayon Sports ngo yamaze gufata icyemezo cyo kuba avuye muri iyi kipe kuko aribwo amasezerano ye azaba arangiye.

Biravugwa ko Robertinho yamaze gufata icyemezo cyo kuva muri Rayon Sports nyuma y’umukino wa Marines uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2019 cyane ko ari nabwo iyi kipe izahabwa igikombe cya shampiyona 2018-2019.

Robertinho ngo agiye gusubira iwabo muri Brésil kuruhuka ndetse ntateganya gutoza Rayon Sports mu mikino y’igikombe cy’Amahoro kizatangira gukinirwa tariki ya 4 z’ukwezi gutaha, aho Rayon Sports izahura na AS Kigali mu ijonjora ribanziriza imikino ya 1/8.

Robertinho umaze imikino 18 adatsindwa, ngo ntiyishimiye kandi ko umutoza wungirije, bavuka mu gihugu kimwe, Wagner do Nascimento Silva, kugeza uyu munsi nta masezerano yigeze ahabwa na Rayon Sports.

Uyu mutoza wageze mu Rwanda muri Kamena 2018, agahabwa amasezerano y’amezi atandatu, yahawe andi mezi atandatu tariki ya 27 Ukuboza, asabwa kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro.

Robertinho uherutse guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona atsinze ikipe ya Kirehe FC ibitego 4-0,aherutse gutangaza ko Rayon Sports ari umuryango we ndetse ko yiteguye kongera kuvugana n’ubuyobozi igihe buzamwegera bumusaba ko bakomezanya.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko Robertinho ashobora kwerekeza mu ikipe ya Petro Atletico yo muri Angola cyangwa akerekeza mu ikipe ya APR FC yakubye inshuro zirenga 2 umushahara Rayon Sports imuha.


Comments

Alexander 27 May 2019

bayobozi b’ikipe yacu dukunda mukore ibishoboka byose uyu mutoza ntaducike kuko azadufasha kugera kuri byinshi natwe abafana turabashyigikiye pe


kamu 27 May 2019

muri rayon si muri gereza, hagiye abakinnyi 9 haza abandi none dore batwaye igikombe, na coach nashaka kugenda bazamureke agende bazane undi kandi nawe azabikora. Robertino tumushimiye 1/4 cya CAF confederation n’igikombe adusigiye, abandi bazakomerezaho, muri rayon ntamuntu kamara ubamo, habamo gushyira hamwe nogutahiriza umugozi umwe.


kamu 27 May 2019

muri rayon si muri gereza, hagiye abakinnyi 9 haza abandi none dore batwaye igikombe, na coach nashaka kugenda bazamureke agende bazane undi kandi nawe azabikora. Robertino tumushimiye 1/4 cya CAF confederation n’igikombe adusigiye, abandi bazakomerezaho, muri rayon ntamuntu kamara ubamo, habamo gushyira hamwe nogutahiriza umugozi umwe.