Print

Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umunyarwanda uherutse kurasirwa ku mupaka ari kwinjiza magendu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 May 2019 Yasuwe: 4147

Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko ibyatangajwe ko uyu Nyengye n’umunya Uganda umwe bari kumwe, barasiwe mu murenge wa Tabagwe i Nyagatare,bari kugerageza kwambutsa magendu kuri Moto.

Uyu munyarwanda yarashwe ubwo yashakaga kwambutsa Caguwa, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziramuhagarika aranga,ashaka kurwanya abasirikare afatanyije n’abandi bantu bari bitwaje imipanga bashakaga gutema abasirikare barimo n’undi mugabo w’umugande nawe warashwe.

U Rwanda ruvuga ko aba bagabo babiri, umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umunya-Uganda, barasiwe mu Rwanda nyuma bakaza gupfira muri Uganda mu gihe ibinyamakuru byo muri Uganda byifashishije uyu murambo w’uyu munyarwanda bihimba ikinyoma ko ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka zijya kurasira aba bantu muri Uganda.

Kuri uyu mbere taliki ya 27 Gicurasi 2019,nibwo ku mupaka wa Gatuna abayobozi b’u Rwanda bagiye kwakira umurambo w’uyu munyarwanda kugira ngo ushyingurwe.

Comments

Emmanuel 27 May 2019

Imana imwakire.

27 May 2019

Ariko rero ibyaba bantu barasiwe mu rwanda imirambo yabo ikaba uganda birimo urujijo. Hari ibidasobanurwa neza kabisa harimo amagezi.