Print

Perezida Kagame yatunguye abanya Bugesera ubwo yahagararaga ku muhanda arabasuhuza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 May 2019 Yasuwe: 11658

Perezida Kagame ukunze gutungura abantu batabyiteze agahagarara akabasuhuza,uyu munsi yanyuze mu karere ka Bugesera,abona imbaga y’abantu niko guhagarika imodoka ye arabasuhuza.

Amafoto yakwirakwiye ku nkuta zitandukanye za Twitter,yerekanye Perezida Paul Kagame ari mu mujyi wa Nyamata mu Bugesera asuhuza abaturage bari benshi ku muhanda.

Mu minsi ishize nabwo perezida Kagame yatunguye abaturage bari bahagaze ku muhanda ubwo yahagararaga I Musanze avuye i Burera ndetse no mu mujyi wa Mahoko yasuhuje abantu abatunguye ubwo yari agiye i Rubavu.



Inkuru ya Umuseke.rw


Comments

Kigoma 27 May 2019

Aba basore bambaye neza rwose wagirango ni aba GI’s ba USA Igihe bajyaga kuvanaho Sadam Hussein muri desert ya Irak.