Print

Rubavu: Bamwe mu baturage biyemerera ko bamaze igihe babaga imbwa bakazirya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2019 Yasuwe: 1944

Uwitwa Turinimana Innocent utuye mu murenge wa Rubavu yabwiye Flash TV ko amaze imyaka 10 abaga imbwa, yemeza ko muri uwo murenge hamaze kugwira amatsinda arenga atanu y’abantu basangira imbwa rwihishwa.

Yagize ati “Nafashe imbwa, ndayibaga, ndayiteka, ndayirya rwose numva ntacyo mbaye kandi numvise ari inyama iryoshye ku buryo ntapfa kuyivirira ngo nyireke.”

Turinimana avuga ko agitangira kurya imbwa, yayisangiye n’ababarirwa muri batanu gusa niytahishura amazina yabo kuko ngo harimo abo yita abakomeye, gusa ngo amatsinda y’abasangira imbwa mu gace atuyemo amaze kwaguka.

Yagize ati “Imbwa nayisangiye n’abandi bantu bagera muri 5 ntavuga mu mazina kuko ubu bari mu nzego z’ubuyobozi…icyo abantu bafataga nk’ikizira ngo imbwa ntiribwa, kuri iyi saha imaze kugira agaciro kanini cyane.”

Turinimana Innocent avuga ko kuva mu mwaka wa 2009, amaze kubaga imba 37. Imbwa imwe ngo yatangiye ayigura 1500 ariko ngo kuri ubu ayigura 5000 kuko ngo zabuze.


Comments

Kabwana 28 May 2019

Ubuse ntabwo arafungwa ahubwo? bagire vuba bamushyire mabuso adakomeza kuturoga