Print

Umusifuzi w’umugore ufite uburanga budasanzwe mu Butaliyani yahohotewe n’umukinnyi yasifuriraga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2019 Yasuwe: 5138

Uyu Mutaliyanikazi yahuye n’uruva gusenya ubwo umukinnyi w’imyaka 14 yasifuriraga yakuyemo ikabutura amwereka igitsina cye nyuma y’aho yari asifuye ko umupira warenze ari koloneri.

Ikinyamakuru cyitwa Sport mediaset cyavuze ko uyu mwana ukiri muto yarakajwe n’uko uyu mugore yatanze koloneri niko kumwegera amanura ikabutura amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Giulia Nicastro wasifuraga yahise arakara cyane niko guhita amuha ikarita y’umutuku,birakaza abafana b’ikipe yitwa Treporti uyu mwana yakiniraga ubwo yahanganaga n’iyitwa Miranese,baramutuka karahava.

Abafana 20 ba Treporti bagaragaye bari kubwira amagambo y’urukozasoni uyu musifuzi w’umugore ndetse abashinzwe umutekano wo kuri stade ntibababuza.

Umutoza waTreporti witwa Marco Dalla Puppa yasabye imbabazi uyu musifuzi kubera imyitwarire mibi y’uyu mukinnyi we ndetse n’abafana.

Komiseri w’uyu mukino yamaze kugeza ikirego cy’uyu musifuzi Nicastro mu ishyirahamwe rya ruhago I Roma.



Nicastro yahohotewe n’umukinnyi yasifuriraga