Print

Urukiko rwategetse ko Nsabimana Callixte “Sankara” afungwa iminsi 30 y’agateganyo adahari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2019 Yasuwe: 1551

Uru rukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho uregwa n’umwunganira mu mategeko bombi ntawaje kumva Icyemezo cy’urukiko.

Kuwa 23 Gicurasi 2019,nibwo Nsabimana Callixte “Sankara”,yagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo yiregure ku byaha 16 yashinjwe n’ubushinjacyaha birimo birimo Kurema umutwe w’ingabo zitemewe, Iterabwoba ku nyungu za politike, Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’Iterabwoba, Gutanga amabwiriza mu bikorwa by’Iterabwoba, Kuba mu mutwe w’Iterabwoba, Ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, Kugambana no gushishikariza abandi iterabwobwa.

Sankara yemeye ibyaha byose yashinjwaga ndetse agaragaza asaba imbabazi abanyarwanda n’umukuru w’igihugu kubera ibikorwa by’ubwicanyi bwakozwe n’ingabo z’umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi.

Me Nkundabarashi Moise wunganira Nsabimana yavuze ko umikiriya we hari amakuru menshi yatanze n’inyandiko zafashwe, ku buryo ashobora kurekurwa agakurikiranwa adafunzwe, kuko atabangamira iperereza.

Kuri uyu wa kabiri saa 15h15 nibwo umucamanza yageze mu cyumba k’iburanisha cyarimo abantu benshi barimo n’abanyamakuru benshi.

Umucamanza yasubiye mu byagiye bigarukwaho n’impande zombi ubwo zaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo,birangira afashe umwanzuro w’uko Sankara w’imyaka 37 afungwa iminsi 30 by’agateganyo kugira ngo atazabangamira iperereza mu gihe hategerejwe ko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.