Print

Abagore babiri bambitswe ubusa banogoshwa umusatsi wose nyuma yo gufatwa bari kwiba mu iduka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2019 Yasuwe: 3799

Aba bagore bafatiwe mu iduka ry’abandi mu mujyi witwa Tapachula mu ntara yitwa Chiapas barangije barakubitwa cyane,bogoshwa imisatsi yabo n’imikasi,banambikwa ubusa ku karubanda n’abacuruzi ndetse na bamwe mu baturage bari hafi aho.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje aba bagore bari kwamburwa imyenda n’abatuye muri uyu mujyi bari benshi cyane,nyuma yo kubafatira mu cyuho bari kwiba.

Abatuye mu gace ka Tapachula bavuze ko atari ubwa mbere aba bagore bibye muri aka gace ndetse bakundaga kwiba ntibafatwe ariko mu cyumweru gishize barafashwe barabahohotera cyane.

Ubwo aba bagore bari bamaze gukurwamo imyenda,bategetswe kugenda bakambakamba kugeza barenze muri uyu mujyi.

Ibinyamakuru byo muri Mexico byatangaje ko aba bagore bamaze gukozwa isoni bahise barekurwa gusa imiryango myinshi yamaganye ubu bugome bwabakorewe.

Ntabwo biramenyekana niba inzego zibanze zakurikiranye iby’ubu bugome bwakorewe aba bagore gusa igihugu cya Mexico ni kimwe mu biangwamo urugomo rwinshi.