Print

Twasuye APACE, ikigo cyizeho ba Knowless, Aline Gahongayire, Sankara, Christopher n’abandi

Yanditwe na: Ubwanditsi 29 May 2019 Yasuwe: 6887

Senkware Emile, umuyobozi w’iki kigo avuga ko cyatangiye muri 1983 ubwo hari ibibazo by’amashuli mu Rwanda ahanini byaterwaga na Politiki y’iringaniza.

Senkware Emile avuga ko iki kigo cyagize uruhare runini mu burezi bw’u Rwanda kandi nanubu kigikomeje.

Avuga ko abana bahiga bahabwa uburyo bwo kuzabasha kwishakioira akazi bageze hanze.

Knowless, Christopher, Aline Gahingayire n’abandi bari mu bize kuri iki kigo. Directeri Senkware avuga ko aba bajya bagaruka gusdura barumuna babo.

Gusa yirinze kugira ibyo avuga kuri Sankara nawe wize kuri ki kigo.

Diregiteri Senkware avuga ko ikigo cyabo ari icy’Abadive bityo n’abana bahiga batozwa gusenga no kubaha Imana.

Avuga ko ba Knowless n’abandi bahanzi bahize bagaragara nk’abatari Abadive bashobora kuba babiterwa n’akazi bakora k’ubuhanzi ariko ubusanzwe ari Abadive ku mutima ndetse ko baza mu materaniro.

Diregiteri avuga kandi ko politiki y’uburezi kuri bose bw’imyaka 12 yabagize ingaruka ariko zitatuma bafunga imiryango. Ubu bafite abana 670 biga mu mashami 6. Mbere y’iyi politiki ngo ntibari barigeze bajya munsi y’abanyeshuli 1000.

Anenga igisa n’urwiganwa ku babyeyi bohereza abana kwiga hanze kandi no mu Rwanda amashuli meza ahari.

Avuga kandi ko ireme ry’uburezi rireba bose baba ibigo by’amashuli, abarimu ndetse n’ababyeyi.

Kurikirana ikiganiro cyose twagiranye ku bibazo birimo ingaruka za Politiki y’uburezi kuri bose ku mashuli yigenga, ababyeyi bohereza abana hanze, inda zitateguwe kubana bakiga, ireme ry’uburezi n’ibindi :