Print

Tricia umugore wa Tom Close yahaye ubutumwa bukomeye inkumi z’iki gihe

Yanditwe na: Martin Munezero 29 May 2019 Yasuwe: 5959

Tricia avuga ko bibabaje kubona umwari ajagaraye aseka ibyo abonye yibwira ko aribyo bimugaragaza neza imbere y’abandi.

Mu butumwa yatambukije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tricia yasabye abakobwa gutuza bagacisha makekandi bagashishoza mbere yo kugira icyo bakora.

Ati “Ubwiza si inyuma ubwiza ni uwo uri we imbere, wikwitiranya kujagarara no kuba cool, tuza, genda gake ushishoza, ibisekeje byose si ntibigomba kugusetsa ngo uhereyo, oya.”

Niyonshuti Tricia yagiriye inama abakobwa yo kuvuga make ngo hato batazisanga bafatwa nk’abasama

Yakomeje ati “Ntaho nabonye ugaya umwitonzi cyangwa uvuga make. Ba umukobwa utagendana n’ibigezweho byose, hitamo ibyiza n’ibiguhesha agaciro.”

Tricia amaze kubyarana abana babiri n’umugabo we Tom Close, uw’umukobwa n’umuhungu.

Uyu mugore akunze kugaragara abwirana amagambo meza y’urukundo n’umugabo we, buri wese ashima undi uburyo akomeje kumubera inshuti y’inkoramutima.

Taliki 30 Ugushyingo 2013 nibwo aba bombi beranyije kubana akaramata babihmije imbere y’Imana n’abantu..