Print

Meddy yakoreye ibitaramo bikomeye muri Amerika birimo n’icyabereye mu bwato[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 May 2019 Yasuwe: 2385

Iki gitaramo cyabereye mu cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland gifite ibikoresho bihambaye cyane,aho Meddy yanatangaje ko yanyunzwe n’imitegurire yacyo .

Iki gitaramo cyari cy’itabiriwe n’abanyarwanda bavuye muri Canada ,i Burayi no muri Leta zinyuranye zo muri Amerika n’abandi banyamahanga bari buzuye iki cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland.

Nyuma y’iki gitaramo Meddy yanatumiwe mu birori byari byateguwe n’umunyarwanda binyuze mu kompanyi yitwa “Innox Entertainment” ibi birori Meddy yari yitabirye byiswe “Sunset Cruise White Party” byabereye mu bwato bunini bwatemberaga mu Nyanja ya Atlantique,byari ibirori by’abambaye imyenda y’imyeru, byahuje abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi birori by’abambaye imyeru gusa byarimo abagera kuri 200 bagenda birebera ubwiza bw’uturwa duto turi muri iyi nyanja.

Umuhanzi Meddy wari waraye ataramiye muri uyu mujyi ni we wari umushyitsi w’imena, aho yahuye n’abakunzi be bagasabana. Hari kandi Kayibanda Mutesi Aurore n’umukunzi we Mbabazi Egide n’abandi.







Ibi birori by’abambaye imyeru byabereye mu bwato bunini bwatemberaga mu Nyanja ya Atlantique, abari baburimo bagera kuri 200 bagenda birebera ubwiza bw’uturwa duto turi muri iyi nyanja.


Comments

habineza emmy 31 May 2019

ebana fa tiraho wangu nakurabanyuma musaza byiza birimbere papa ndakwemerasana


habineza emmy 31 May 2019

ebana fa tiraho wangu nakurabanyuma musaza byiza birimbere papa ndakwemerasana