Print

Chris Brown yahamagajwe n’ubutabera bw’u Bufaransa yanga kwitaba

Yanditwe na: Martin Munezero 29 May 2019 Yasuwe: 641

Uyu mugore w’imyaka 24 yavuze ko Chris Brown ari kumwe n’umurinzi we n’inshuti ze bamuhohoteye ubwo bari muri hoteli yitwa Madarin Oriental mu ijoro ryo ku wa 15 Mutarama 2019.

Icyo Chris Brown yarafashwe arafungwa ariko ahita arekurwa nyuma yo gusanga nta cyaha kimuhama.

Uyu mukobwa yanze kuva ku izima arongera ararega bituma Chris Brown ahamagazwa na polisi kugira ngo yisobanure ariko ntabwo yigeze yitaba.

Umunyamategeko akaba n’Impirimbanyi y’Uburenganzira bw’Abagore, Grolia Allred, ari nawe uhagaririye urega yavuze ko kuba Chris Brown atitabye ari amahano.

Yagize ati “ kuki atigeze aza uyu munsi? Atekereza ko ari hejuru y’amategeko y’u Bufaransa. Atekereza ko ubutabera bw’u Bufaransa ari byendagusetsa? »

Abanyamategeko b’uyu muhanzi w’icyamamare bavuga ko umukiliya wabo ari umwere bakemeza ko iki kirego kigamije kumusebya.

Gloria Allred wunganira ushinja Chris Brown

Umunyamategeko ushinja Chris Brown afite amateka akomeye mu manza z’ibyamamare aho anaburanira abagore bavuga ko basambanyijwe na R. Kelly.

Yahagarariye kandi umugore washinjaga Chris Brown kumufata ku ngufu mu birori byari byabereye mu rugo rwe mu 2017. Yibajije niba yanze kwitaba kuko yamutinye.

Ati “ Yamenye ko ndi buze kunganira umukiriya wanjye? Ese yantinye ni yo mpamvu yahisemo kutitaba.”

Chris Brown yakunze gufungwa cyane guhera mu 2009 ubwo yakubitaga uwari umukunzi we Rihanna. Tariki ya 9 Gicurasi 2014 yakatiwe iminsi 131 y’igifungo gusa yaje kurekurwa amazemo 109 gusa. Yafunzwe kandi azira kutubahiriza ibihano yahawe kubera gukubita Rihanna.

Mu 2017 nabwo yatawe muri yombi na polisi akurikiranyweho gutunga umukobwa imbunda. Icyo gihe yarekuwe atanze ibihumbi $250.