Print

Umwana w’umuherwe yateraguye icyuma mugenzi we amuhoye ko yamutsinze mu mukino wo kuri mudasobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 May 2019 Yasuwe: 1546

Uyu mwana ufite se w’umuherwe,yahawe mudasobwa na s ahita atumira uyu mugenzi we Vasya Pop kugira ngo bakine umukino wo kuri mudasobwa,amutsinze biramurakaza niko gufata icyuma akimutera inshuro 27 mu ijosi no mu mutwe.

Nyuma y’amasaha menshi aba bana bamaze bakina umukino wo kuri mudasobwa,ababyeyi basanze umurambo w’uyu mwana mu nzu yabo ahitwa Nizhnyaya Apsha wateraguwe ibyuma byinshi mu ijosi.

Uyu murambo wa Pop wabonywe bwa mbere n’inshuti ya nyirakuru wa Vasya Turda wari uje kubasura.

Mu rukiko umubyeyi wa Vasya Pop yagize ati “Yateye umwana wanjye icyuma mu ijosi.Yateraguwe icyuma inshuro nyinshi ndestse ijosi rye ryari hafi gucika uhereye ku gutwi.”

Iperereza ryatangaje ko aba bana bashyamiranye nyuma y’aho uyu mwana w’umukire yarakajwe cyane no gutsindwa imikino myinshi niko guterura icyuma agitera mugenzi we yari yatumiye.

Urukiko rwa Ukraine rwakatiye uyu mwana igifungo cy’imyaka 3 n’igice nyuma yo guhamwa n’ubu bwicanyi gusa ubushinjacyaha bwarakaye kuko bwifuzaga ko akatirwa imyaka 15.



Vasya Turda [ufite imbunda] yafunzwe azira kwica Vasya Pop wambaye ikositimu