Print

Uwahoze ari umugore wa rutahizamu Jese wahoze akinira Real Madrid yari apfuye azize kwiyongeresha iminwa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 May 2019 Yasuwe: 2855

Aurah Ruiz yavuze ko nyuma yo kwiyongeresha iyi minwa yagize ububabare bwinshi bwatumye yumva yifuza gupfa ndetse ngo n’isura ye yahise yangirika.

Yagize ati “Nabaye nk’umusazi.Iminwa yanjye yari imeze nk’inyama.Nahamagaye mama ndi kurira cyane.Sinashoboraga kwita ku mwana wanjye.Namubwiye ko nshaka gupfa kuko nangije isura yanjye.

Uyu mugore wagize ububabare bwinshi,ngo yifuje kwiyahura kubera ko uburibwe bwari bumubanye bwinshi gusa byaje guhinduka ku munsi wakurikiyeho arakira.

Uyu mugore yatandukanye na rutahizamu Jese mu mwaka ushize bapfuye ko uyu mukinnyi yashurashuraga cyane ndetse ngo ntiyitaga ku mwana wabo Nyan babyaranye.

Aurah Ruiz yavuze ko uyu Jese yanze kwita ku mwana wabo wavukanye ubumuga bitewe n’uko yavutse adashyitse.Uyu mugore yamujyanye mu nkiko.