Print

Ubuhinde: Ikimasa cyinjiye mu bayisilamu barimo kunamira umukuru wabo wapfuye gikomeretsa benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 May 2019 Yasuwe: 2402

Iki kimasa cyaturutse mu gisambu gisanga abayisilamu bagera ku bihumbi 250 bo mu Buhindi bateranye mu muhango wo kunamira uyu mukuru wabo witwa Hazrat Ali niko gutangira kubirukaho no kubendereza abarenga 12 barakomereka,abandi 3 bakomereka bikabije cyane.

Iki kimasa cyakoze aya mahano kuwa Mbere taliki ya 27 Gicurasi 2019 ubwo cyasangaga aba bayisilamu mu gace kitwa Lucknow gasanzwe kabamo inka nyinshi.

Abasore b’imbaraga bagerageje kurwana n’iki kimasa bagifata amahembe barakizirika bakijyana kure y’aho barimo bunamira Hazrat Ali.

Abayisilamu barimo Nadeem Rizvi w’imyaka 55, Zafar Abbas w’imyaka 28 na Laraib Zaidi w’imyaka 25 bajyanwe kwa muganga igitaraganya kubera ko bakomerekeye bikabije muri aya mahano yakozwe n’iki kimasa.



Comments

Tuyishimire ramadhan 10 October 2022

Rwose imana yarigaragaje