Print

Nyabugogo: Habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri ikomeretsa 3[YAVUGURUWE]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 May 2019 Yasuwe: 14423

Iyi modoka yari ifite umuvuduko mwinshi cyane,yakubise moto enye zirimo 2 zari zihetse abantu i Nyabugongo mu karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kimisagara,abantu babiri bahasiga ubuzima barimo uwapfiriye muri Ambulance amaze guhabwa ubutabazi bw’ibanze n’abaganga bagerageje kumwongera umwuka bikanga.

Iyi modoka bivugwa ko yasaga n’iyacitse feri,yavuye mu muhanda wa Giticyinyoni kuri feux rouge za kiruhura,igenda igonga kugeza ubwo yageza kuri feux rouge iri hafi ya gare ya nyabugogo ikubita izi moto 4 n’abari baziriho bose n’umuntu wagendaga n’amaguru cyane ko zari zihagaze zitegeje kugenda.Abantu babiri bahise bahasiga ubuzima abandi 3 bajyanwa kwa muganga.Iyi modoka yangiritse cyane polisi yahise iyipakira.

Iyi mpanuka ikimara kuba abapolisi bahise bahagoboka bagerageza gufasha aba bantu bagonzwe n’iyi mpanuka ndetse bahamagaza imbangukiragutabara.Bamwe mu batangabuhamya baravuga ko abantu 2 aribo bahasize ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda,SSP Ndushabandi JMV, yavuze ko umushoferi yavuze ko iyi modoka ye yabuze feri,bituma agonga abantu.

Yagize ati "Imodoka yavaga Kabgayi iza mu mujyi wa Kigali,isanga abamotari bari bahetse abagenzi muri feux rouge irabakubita n’umugenzi umwe.Baravuga ko yari ifite umuvuduko mwinshi ariko we yavuze ko yari yabuze feri,iperereza riracyakomeje.

Abamotari 2 bahise bitaba Imana,abagenzi 2 bari batwaye barakomereka bo nundi n’umunyamaguru bajyanwe kwa muganga.Amategekoavuga ko ugonze kubera uburangare afungwa amezi 6 cyangwa arenze bitewe n’abapfuye cyangwa abakomerekeye muri iyo mpanuka.Ikigayitse ni uko yasanze abantu muri feux rouge bubahirije amategeko akabagonga.Umuntu agomba gutwarira ku muvuduko wa 40."

Andi Makuru aravuga ko I Kabuga naho imodoka ikubise umumotari imwohereza munsi y’igikamyo nawe ahita ahasiga ubuzima.




Comments

Nsabamahoro eria 4 June 2019

Bakwiriye guhanwa


gakuba 29 May 2019

imodoka nto kuki zo zidashyirwamo speed gavnor kandi ali nazo nyinshi ziteza,impanuka zikurikira moto!!!!uretse izabayobozi, ni zumutekano za ambulance izindi kuki zitashyirwamo zica abantu ziruka kuki!!uzaha, speed gavnor imodoka ctte ifite nubusanzwe umuvuduko muto ureke iziwukubye zireke gukora impanuka !!


gatare 29 May 2019

Ejo nanone imodoka yabuze feri yica shoferi n’abantu babiri bakora isuku ku muhanda I Masaka umanuka ujya kuli 19.Tujye duhora twiteguye urupfu.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.