Print

Abaperezida b’ibihugu 5 bazitabira umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi wari umaze imyaka 2 atarashyingurwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 May 2019 Yasuwe: 3972

EtienneTshisekedi yapfuye tariki ya mbere z’ukwezi kwa kabiri mu 2017 mu Bubiligi, kuva kuri uyu wa kane i Kinshasa haratangira imihango yo kumuherekeza nk’intwari ya Kongo aho kuri uyu wa Kane hari ikiruhuko mu mujyi wa Kinshasa.

Abaperezida batanu barimo Dénis Sassou Ngouesso wa Kongo-Brazaville , n’umufasha we ndetse na bamwe mumu bayobozi be, Joao Lourenco wa Angola na Minisitiri w’intebewe, perezida wa Zambia,Edgar Lungu, perezida wa Togo,Faure Gnassingbé n’uwa Guinée, Alpha Condé bamaze kwemeza ko bazitabira umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi.Bimwe mu bitangazamakuru byavuze ko na Perezida Paul Kagame ashobora kwitabira uyu muhango.

Benshi mu banyapolitiki bo mu ishyaka rya UDPS ryashinzwe na Etienne Tshisekedi,bavuga ko Joseph Kabila ari we wari waranze ko umurambo we ucyurwa ugashyingurwa mu cyubahiro ariko umuhungu we Felix, Perezida wa Kongo ubu, yategetse ko umurambo wa se ucyurwa agashyingurwa mu cyubahiro mu mihango ibanza kubera kuri stade de Martyrs - sitade nkuru mu gihugu.

Biteganyijwe ko umurambo wa Etienne Tshisekedi uva mu Bubiligi n’indege ukakirwa i Kinshasa kuri uyu wa kane taliki ya 30 Gicurasi 2019, hagatangira imihango yo kumuherekeza izasozwa kuwa gatandatu.

Etienne Tshisekedi arazwi cyane muri politiki ya Zaire cyangwa Kongo kubera kudashyigikira politiki zimwe na zimwe z’abategetsi Kongo kuva kuri Mobutu Sese Seko.

Yabaye Minisitiri w’intebe w’iki gihugu inshuro eshatu hagati ya 1991 na 1997. Mu kwezi kwa kane 1997 ho yeguye ku mirimo amaze icyumweru kimwe ahawe iyi mirimo.


Comments

mazina 30 May 2019

Yanditse amateka muli DRC.Yahanganye n’ingoma za Mobutu,Kabila father na Kabila Son.Niyigendere.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.