Print

Ellen ugiye kubaka ikigo mu Rwanda yatanze ubuhamya burambuye bw’uburyo yahohotewe n’umugabo wa Mama we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 May 2019 Yasuwe: 1374

Ellen atanga ubu buhamya yagarutse ku bantu bakunze guhakana ubuhamya bw’abantu bahohotewe, avuga ko na nyina atigeze amwizera igihe amubwiye ibyamubayeho. Ibi yabivuze mu kiganiro gica kuri Netflix cyitwa “My Guest Needs No Introduction” gikorwa n’umunyamakuru David Letterman.

Uyu Ellen DeGeneres w’imyaka 60 yavuze ko icyo gihe yahohoterwaga ngo nyina yari arwaye kanseri y’ibere. Uwo mugabo ngo yamubwiraga ko nyina afite utuntu tumeze nk’amabuye mu mabere, bityo akaba ashaka kumwunvira ko nawe ntatwo yaba afite mu mabere ngo bajye kumusuzumisha kanseri.

Ibi ngo byarakomeje inshuro nyinshi kugeza ubwo uyu mugabo yashatse kumusanga mu cyumba araramo ariko undi anyura mu idirishya arahunga. Nyuma yaho ngo yakomeje kwicecekera ariko aza gufata umwanzuro wo kubibwira nyina, ariko ngo ntawe ntiyigeze yemera ko yaba ari kumubwiza ukuri, ku buryo yagumanye n’uwo mugabo indi myaka 18.

Ellen abana n’umugore bahuje igitsina

Ellen yavuze ko ubu buhamya yabutanze mu rwego rwo kubwira abana b’abakobwa ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubakorera ibikorwa nk’ibyo, icyo yaba yitwaje cyose.

Yongeyeho ko ababazwa cyane no kubona abantu batandukanye batizera ubuhamya bw’abavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe byabo by’ahahise.

Ellen ubusanzwe yibanira na Portia Derossi bahuje igitsina , babana nk’umugabo n’umugore. Benshi mu babonye ubu buhamya bavuga ko ibi yavuze byamubayeho byaba ari bimwe mubyatumye yikundira abo bahuje igitsina.

Ellen hano yari arikumwe na Mama we

Ni ku nshuro ya kabiri Ellen DeGeneres avuze kuri iri hohoterwa yakorewe n’uwari umugabo wa nyina. Ubwa mbere abivuga hari mu 2005.