Print

Rich Mavoko yavuze ko yahitamo gusabiriza yambaye ubushwambagara aho gusaba imbabazi Diamond Platnumz

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 May 2019 Yasuwe: 2630

Rich Mavoko yavuze koi bi bihuha byamubabaje ndetse ngo aho kugira ngo asabe imbabazi Diamond Platnumz boss wa Wasafi yahitamo kwambara ubushwambagara akajya mu muhanda gusabiriza.

Rich Mavoko yabwiye Clouds Fm mu rurimi rw’igiswayile ko ibinyoma by’uko yigeze gusaba imbabazi Diamond kugira ngo asubire muri WASAFI,byahimbwe n’abo ku ruhande rwe bifuzaga kumusebya ndetse atakora ikintu nk’icyo ko aho kugira ngo asabe imbabazi Diamond yahitamo kujya ku muhanda agasabiriza yambaye ubushwambagara.

Mavoko yatandukanye na WASAFI mu mwaka wa 2018 nyuma y’imyaka 2 bari bamaze bakorana ndetse hari amakuru avuga ko yavuyemo ashwanye bikomeye na boss Diamond.


Comments

habineza emmy 31 May 2019

nakuraka nyuma musugura nange yovuye mukazi nago nkwenginga