Print

Ababyinnyi 8 bo mu itorero Inganzo ngari batorokeye muri Amerika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 May 2019 Yasuwe: 3614

Aba babyinnyi b’iri torero riri mu yakomeye cyane mu Rwanda baburiwe irengero nyuma yo kugera muri iki gihugu cya USA bamwe bakava mu ndege bajya kwihisha mu gihe abandi bashatse uko bacunga bagenzi babo bakigendera.

Itorero Inganzo Ngari ryagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 15 Gicurasi 2019 muri iri serukiramuco ritwaye ababyinyi 20 ariko abageze i Kigali mu ijoro ryo kuwa 29 Gicurasi 2019 ni 12.

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,bamwe mu babyinnyi b’iri torero Inganzo Ngari bagiye muri Amerika bafite umugambi wo gutoroka,ariyo mpamvu bamwe babikoze bakimara kuva mu ndege,abandi bacunga bagenzi babo ku jisho barabacika bajya kwihisha.


Comments

Kirikou 1 June 2019

Kandi ngo mbere yo gufata indege barahiye kutazatoroka. Ariko rero njyewe sinabarenganya kuko buri muntu wese afite uburenganzira bwo gushaka ubuzima munzira zose zishoboka.