Print

Umukino ikipe ya Rayon Sports izaherwaho igikombe cya Shampiyona bawimuye

Yanditwe na: Martin Munezero 30 May 2019 Yasuwe: 4957

Rayon Sports yakunze gusaba ko imikino yayo cyane cyane iyo mu minsi ya nyuma ya shampiyona yayakirira kuri Stade Amahoro i Remera ariko ubusabe bwayo bugaterwa utwatsi, yashakaga kuhakirira Musanze FC ntibyakunda ariko ntiyacika intege ikomeza gusaba ko n’umukino w’umunsi wa nyuma izakiramo Marine FC yawakirira ku Mahoro.

Nkuko bigaragara mu itangazo Minisiteri y’umuco na siporo isanzwe inafite mu nshingano Stade Amahoro yashyize hanze, yavuze ko ubusabe bwa Rayon Sports bwemewe bityo ko izakirira Marine FC kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Kamena 2019 saa 15:30.

Uyu mukino ni nawo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, izaheramo Rayon Sports igikombe cya shampiyona yatwaye, ni igikombe cya cyenda mu mateka yayo.

Kwinjira kuri uyu mukino uzahuza Rayon Sports na Marines FC ni 20,000Frws(VVIP), 10,000FRws(VIP), 5,000Frws ahatwikiriye na 2000Frws ahasigaye hose.


Comments

Gasana 30 May 2019

niba ariko biri abarayon tuzitabira iriya match kubwinshi kugirango tunatere ikipe yacu inkunga muri kino gihe cyo kugura abakinnyi,kugirango izasohoke mu mikino ya CAF ikomeye ishwanyaguza gusa gusa.


Ywin Yeah 30 May 2019

Ahubwo se uyu munyamakuru we i tayari! Cg aba ashaka kujijisha abantu!!! Umukino wimuwe ukuwe he, ugana he!!! Amakuru afitiwe icyize azwi ni uko umukino uri ku Mahoro nta kindi. Niba ashaka gutubura inkuru ave mu Biro ashake iziri currenty kandi zirahari n,ubu twiriwe muri petit stade mikino y,intoki/Kagame cup!


Steven Dusabe 30 May 2019

None se Iyi baruwa uwayanditse yayisomye neza mbere yo kuyitangaza. Ngo Stade yatiwe kuwa 28/6/2019 none yemewe kuwa 1/6/2019 mbegaaaa Shame on you!!!