Print

Unai Emery umutoza wa Arsenal nyuma yo kunyagirwa na Chelsea yavuze amagambo akomeye

Yanditwe na: Martin Munezero 30 May 2019 Yasuwe: 4330

Ni umukino Arsenal yatangiye isatira cyane ariko utayihiriye kuko yatangiye umukino ihusha ibitego, igice cya mbere kikarangira ari 0-0.

Mu minota ine y’ igice cya kabiri nibwo, Olivier Girou wahoze muri Arsenal akaza kuyivamo yayikosoye ayitsina igitego cyahinduye isura y’ umukino nk’ uko byashimangiwe n’ umutoza wa Arsenal..

Umutoza Unai Emery wa Arsenal yashimiye ikipe ya Chelsea yamutwaye igikombe, avuga ko byose byahindukiye ku gitego yatsinzwe na Olivier Girou.

Yagize ati “Mbere ya byose ndashimira ikipe ya Chelsea, twakoze neza mu gice cya mbere, twabonye amahirwe yo gutsinda ibitego ngo tugire umusaruro mwiza. Umukino wagendaga uko twabitekerezaga ariko igitego cya Girou cyabihinduye byose”.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ikipe ye yakomeje kugerageza bikanga ati “Twari dukwiriye intsinzi ariko umusaruro wabaye uriya”.

Igitego cya Olivier Girou wa Chelsea kinjiye ku munota wa 49, ku wa 60 Pedro atsinda icya kabiri, ku monota wa 69 Alex Owobi wa Arsenal yishyuramo kimwe, abafana bayo bagiye ikizere ko igiye kwishyura ariko iki kizere nticyatinze kuyoyoka kuko ku munota wa 72 Eden Hazard yahise atsindira Chelsea igitego cya 4. Umukino urangira ari bine bya Chelsea ku 1 cya Arsenal.

Umutoza wa Chelsea Maurizio Sarri, yashimiye cyane umukinnyi Eden Hazard wigaragaje cyane muri uyu mukino wa nyuma w’ igikombe cya Europa League ya 2019.

Yagize ati “Ni ibyishimo kuba umutoza wa Eden Hazard mu mikino ariko mu cyumweru biba ari ibibazo…afite ubushobozi bwo kuba umukinnyi mwiza ku isi”.