Print

Ibiciro bya pasiporo byongerewe ku baturage basanzwe ntibyahinduka ku banyacyubahiro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 May 2019 Yasuwe: 3877

Ku mugereka w’Iteka rya Minisitiri ryerekeye Abinjira n’Abasohoka ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 30 Gicurasi 2019, ryavuze ko amafaranga yatangwaga ngo Umunyarwanda ahabwe zimwe mu nyandiko z’inzira yavuguruwe.

Kuri pasiporo zisanzwe hongerewemo iy’abana, aho uyishaka azajya yishyura 25 000 Frw, naho pasiporo y’abakuru uyishaka akishyura 75 000 Frw.

Mu iteka rishaje ryo mu 2011, pasiporo isanzwe yatangwaga uyishaka amaze kwishyura 50 000 Frw. Nta pasiporo yihariye igenewe abana yagaragaragamo, kuko yishyuzwaga kimwe n’umuntu mukuru.

Mu iteka rishya, pasiporo y’umuntu mukuru imara imyaka icumi yashyizwe ku mafaranga 100 000 Frw, pasiporo y’akazi ishyirwa ku 15 000 Frw aho kuba 10 000 Frw nk’uko byari bisanzwe naho pasiporo y’abanyacyubahiro ikomeza kuba 50 000 Frw.

Ibiciro bya Laissez passer nta cyahindutse kuko iy’umuntu mukuru yakomeje kuba 10 000 Frw naho iy’umwana igakomeza kuba 5 000 FRW.

Mu bindi byahindutse harimo igiciro cy’urwandiko rw’inzira rw’impunzi rwashyizwe ku 20 000 Frw mu gihe iteka ryo mu 2011 ryari ryashyizeho 5 000 Frw.

Ibiciro by’inyandiko z’inzira mu Rwanda byaherukaga kuvugururwa mu 2011.