Print

Ikipe yo muri Espagne yatunguye benshi kubera kwishimira intsinzi ikazana umumansuzi mu rwambariro rw’abakinnyi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 May 2019 Yasuwe: 4047

Club Esportiu Llanca yababaje benshi mu babonye aya mashusho y’uyu mukobwa wababyiniye yambaye ubusa byatumye bamwe bayituka cyane abandi basaba abashinzwe umupira w’amaguru kuyifatira ibihano.

Bamwe mu bakunzi ba ruhago bavuze ko ibyo Club Esportiu Llanca yakoze ari ugutesha agaciro umugore kuko ngo bamuzanye nk’igikinisho cyo kwinezeza cyane ko bamwe bamumenagaho champagne abandi baramukorakora.

Club Esportiu Llanca yishyuye uyu mumansuzi ngo aze kubyinira abakinnyi mu rwambariro rwabo yambaye utwenda tw’imbere nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri ivuye mu cya 3 mu ntara ya Catalunya.

Ikipe ya Club Esportiu Llanca ikimara kubona ko byababaje benshi yahise ishyira hanze itangazo risaba imbabazi ku mbuga nkoranyambaga zayo zose,abantu bakomerekejwe n’aya mashusho.