Print

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na bagenzi be Tshisekedi na Lourenço byafatiwemo imyanzuro ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 May 2019 Yasuwe: 2943

Aba bakuru b’ibihugu bahuriye mu muhango wo gushyingura nyakwigendera Etienne Tshisekedi uzaba kuri uyu wa Gatandatu,baganiriye byinshi byiganjemo umutekano w’akarere n’uburyo ibi bihugu 3 byakwifatanya mu buhahirane.

Mu itangazo ryasohotse, aba bakuru b’ibihugu bafashe ingamba zikomeye zirimo:

1.Gushyiraho umuyoboro Congo-Rwanda-Angola (CAR) ugamije guhuza ibindi bihugu byo mu karere kugira bafatanye guhashya imitwe yitwaje intwaro y’Abanyekongo ndetse n’abanyamahanga ikorere ku butaka bwa DRC, ndetse n’ubufatanye mu gushaka umutekano mu bindi bihugu.

Kuri iyi ngingo,aba bakuru b’ibihugu biyemeje ibiganiro by’Inama Mpuzamahanga yiga ku bibazo by’Ibiyaga Bigari (ICGR).

2.Ku byerekeye iterambere n’ubuhahirane mu karere,aba bakuru b’ibihugu bavuze ko bashaka guteza imbere ubufatanye mu bukundu,koroherezanya mu byerekeye ubucuruzi no gushyira imbaraga mu biganiro by’ubukungu hagati ya Angola na DRC, gusana no gushyiraho inzira ya gari ya moshi izava Kolwezi-Diloro kugeza Benguela muri Angola.

3. Aba baperezida bose biyemeje ko ababishinzwe mu bihugu byabo bazakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri iri tangazo.

Ibi biganiro by’ abakuru b’ ibihugu bitatu bibaye mu gihe, U Rwanda na Angola bisanzwe bifitanye umubano wihariye mu ngeri zirimo ibijyanye n’ingendo zo mu kirere, umutekano, ubutabera, imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.

Perezida Tshisekedi yashimiye aba baperezida baje kumufasha mu muhango wo gushyingura se,Etienne Tshisekedi, watabarutse muri 2017,umurambo we ugahezwa mu Bubiligi n’ubutegetsi bwa Kabila bwanze ko bamushyingura muri RDC.




Comments

31 May 2019

Ndabyishimiye dukwiye gukorera hamwe nibihugu duturanye


gatare 31 May 2019

Karabaye.Bagiye kurwanya FDLR na RNC bari muli South Kivu.Gusa Rebels bajye bamenya ko War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.