Print

Miss Umutoni Pamella yasezeranye na Kevin bamaze igihe bakundana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 June 2019 Yasuwe: 2015

Miss Umutoni Pamella wiyamamarije kuba nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 ,yasezeranye na Murenzi Kevin bamaze igihe cy’umwaka bakundana.

Umuhango wo gusezerana kwaba bombi wabereye mu murenge wa Kimironko ho mu Karere ka Gasabo

Biteganyijwe ko aba bombi tariki ya 01 Kamena 2019 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa; uzabera kuri Tropicano Kicukiro hafi ya Paruwasi ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h:00’).

Gusezerana imbere y’Imana bizaba tariki 06 Kamena 2019 kuri Paroisse ya Saint Michel, saa saba z’ amanywa (13h :00’). Abatumiwe muri ubu bukwe bazakirirwa Kicukiro Kagarama muri Salle ya Tequilla Paradise saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h:00’).