Print

Rayon Sports yakiriye wa rutahizamu w’umunya Ghana wari utegerejwe cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2019 Yasuwe: 4555

Frederick Boateng w’imyaka 25 wakinaga mu ikipe ya Asante Kotoko S.C yo muri Ghana,amaze iminsi ategerejwe n’abakunzi ba Rayon Sports bakunze abanya Ghana cyane nyuma ya Sarpong na Donkor babahesheje igikombe cya shampiyona.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka,Boateng yari agiye gutizwa mu Misiri mu ikipe ya Petrojet mu Misiri ntibyakunda.

Uretse Sarpong,Rayon Sports ishobora gutakaza benshi mu bakinnyi bayo barangije amasezerano n’abifuzwa n’amakipe akomeye mu karere barimo Rutanga Eric,Manzi Thierry,Niyonzima Olivier na Mutsinzi Ange.

Rutahizamu Boateng yageze mu Rwanda saa yinze z’ijoro,kuri uyu wa Gatanu taliki ya 31 Gicurasi 2019,aho yaje gukora igeragezwa no kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo bumwongere mu bakinnyi buzifashisha mu mwaka w’imikino utaha.