Print

Umushoferi yagonze ku bushake umugabo wagendaga n’amaguru witambitse Bisi yari atwaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2019 Yasuwe: 3422

Uyu mushoferi yagize umujinya nyuma yo kwinginga uyu mugenzi ngo ave mu nzira atambuke arabyanga,niko kongera umuvuduko ahita amugonga armuvana mu nzira arigendera.

Ntabwo uyu mushoferi yamenye ko barimo bamufata amashusho,yaje gukwirakwiza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga gusa yamugonze,uyu mugabo nawe agerageza gukoresha amaboko asunika bisi birangira imusunikiye imbere irakomeza.

Benshi bibajije icyateye uyu mushoferi kugonga ku bushake uyu mugabo gusa biravugwa ko uyu mugabo yamututse cyane bagaterana amagambo.

Kompanyi itwara abagenzi yitwa Atac uyu mushoferi atwarira yavuze ko nibasha kumumenya izahita imwirukana.

Uyu mugabo yagaragaye muri aya mashusho ahagaze mu muhanda hagati kandi wari muto cyane ku buryo shoferi atari kubona indi nzira anyuramo.