Print

Gasabo: Umugabo w’Umuhinde yahanutse kuri etaje arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2019 Yasuwe: 3095

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 01, Kamena, 2019,nibwo uyu muhinde wari umukozi mu kigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho kizwi nka DIGITAL HUB MEA Ltd yasanzwe yapfuye benshi bemeza ko yiyahuye.

Amakuru abari muri aka gace babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mugabo yari yasinze cyane kandi idirishya ry’aho yararaga ryari rifunguye bityo bigakekwa ko yiyahuye.

Uyu Prijith wiyahuyengo yasize umugore we n’umwana iwabo mu Buhinde aza gushaka akazi mu Rwanda.

Abaturage bamubonye mu gitondo batabaza Police ubu umurambo wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri ku Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera Jean Bosco nawe yahamije aya makuru, ati ” Koko byabaye umurambo uri kwa muganga dutegereje ikizerekanwa n’abaganga.”