Print

Jose Antonio Reyes wafashije Arsenal gutwara igikombe cya shampiyona idatsinzwe yahitanywe n’iimpanuka y’imodoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2019 Yasuwe: 2250

Uyu munya Espagne wunganiraga Thierry Henry muri Arsenal yaryanaga muri 2004,bikayifasha kwegukana Premier League idatsinzwe,yahitanywe n’impanuka y’imodoka muri iki gitondo cyo kuwa 01 Kamena 2019.

Ubwo yari atwaye imodoka mu mujyi akomokamo wa Utrera uhana imbibi na Sevilla, Jose Antonio Reyes w’imyaka 35 yakoze impanuka ikomeye imodoka ye irenga umuhanda,irashya.

Reyes na mubyara we [cousin] w’imyaka 23 bahise bapfa mu gihe undi muntu umwe bari kumwe yarokotse ariko ngo yahiye cyane.

Uretse Arsenal,Reyes yakiniye Real Madrid mu mwaka wa 2006-2007 ,Sevilla na Cordoba, gusa yapfuye atarasezera umupira kuko yakinaga mu ikipe ya Extramadura UD.

Reyes yari muri Arsenal ya 2006, yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League itsindwa na FC Barcelona ibitego 2-1.

Reyes asize umugore we Noelia Lopez, bashyingiranywe muri Kamena 2017, n’abana batatu Noelia,Triana n’umuhungu yabyaranye na Jose Antonio Jr.

Amakipe yose yakiniye yanditse ubutumwa bw’akababaro bwo kumwifuriza iruhuko ridashira cyo kimwe n’abakinnyi bakinannye barimo Thierry Henry.