Print

Umwongereza amaze iminsi 9 igitsina cye gifite umurego ukabije nyuma y’impanuka yakoze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2019 Yasuwe: 4309

Uyu mugabo yahuye n’isanganya kuko igitsina cye cyafashe umurego wo ku rwego rwa kane “grade IV”byatumye ajya kwa muganga cyane ko aya maraso yatumye igitsina cye gifata umurego yakomezaga kwiyongera.

Igikomere yagize hagati y’imyanya y’ibanga no ku kibuno cye [anus],cyatumye amaraso menshi ayobera mu gitsina cye gifata umurego ukabije cyane byatumye uyu mugabo amara iminsi 9 atorohewe.

Abaganga bavuze ko uku gufata umurego kw’igitsina cy’uyu mugabo ,kwari kurengeje urugero ku buryo byari kumugiraho izindi ngaruka zikomeye iyo atajya kwa muganga.

Ikinyamakuru Case Reports in Urology cyavuze ko nubwo uyu mugabo ataribwaga n’iki gitsina cye,atabashije kugira aho ajya kubera ko iki gitsina cye cyari kumusebya kubera ko cyamaze iminsi gifite umurego ukabije.

Abantu bagera kuri 95 ku ijana by’abantu ibitsina byabo bifata umurego ukabije kubera amaraso abiyoberamo ahanini bitewe no gucika kw’imiyoboro y’amaraso.