Print

Umusore kubera gufuha byatumye asuka Aside mu isura y’umukobwa bakundanaga arayangiza mu buryo bukomeye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 June 2019 Yasuwe: 3507

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 31 Gicurasi 2019 , nibwo umusore w’umunya – Vietnam ukora akazi ko kuzimya inkongi z’umuriro witwa Nguyen Truong Nam Hai w’imyaka 24 y’amavuko yasutse aside mu isura y’umukunzi we witwa Le Lan Vy w’imyaka 24 washakaga kumubenga mu ibanga.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Dailymail cyavuze ko uyu musore yakundaga uyu mukobwa urudasohoka ndetse bari baramaze gushyingiranwa mu kwezi kwa Muatarama uyu mwaka wa 2018.

Ngo kumumenaho aside yabitewe n’ishyari yagize nyuma yuko umukobwa yashakaga gutandukana nawe kubera kutumvikana hagati yabo ,umusore nawe agahita amukorera ibyamfurambi akamwangiza isura ye.

Ikindi ngo ntibashakaga gusubira mu mategeko ahubwo bashatse ko imiryango yabo yombi yikwicara hamwe ikabiganiraho ari naho uyu mukobwa yamenweho aside ubwo yarabwiwe ko umukunzi we agiye mu gikoni akagenda amukurikiyeyo.

Hai abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yangiritse ibice bitandukanye birimo mu isura ,ku maboko ndetse no kumaguru aho magingo aya arimo kwitabwaho n’abaganga b’inzobere.