Print

Umugore winjiye mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Champions League yatangaje benshi kubera impamvu yabimuteye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 June 2019 Yasuwe: 6006

Uyu Murusiyakazi yari yambaye akenda kagaragaza imyanya ye y’ibanga kanditseho imbere ngo ’Vitaly Uncensored’ ubwo yinjiraga mu kibuga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League Liverpool yatsinzemo Tottenham 2-0.

Iri jambo ryari ryanditse kuri uyu mupira we ngo ni izina ry’urubuga rwa filimi z’urukozasoni rw’umukunzi we.

Uyu mugore winjiye mu kibuga mu gice cya mbere ngo ni umukunzi w’umugabo witwa Vitaly Zdorovetskiy ukora akazi ko gushyira hanze filimi z’urukozasoni.

Uyu mugabo nawe yinjiye mu kibuga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2014 wahuzaga Ubudage na Argentina muri Brazil,yiyanditse mu gituza ngo ’natural born prankster’ .

Uyu mugore yirukanse mu kibuga ubwo Liverpool yari yamaze kubona igitego 1-0 birangira abashinzwe umutekano bamufashe bajya kumufunga baje kumurekura umukino urangiye arataha.