Print

Miss Rwanda yasobanuye impamvu umukobwa ajya mu mihango[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 June 2019 Yasuwe: 3005

Miss Rwanda Nimwiza Meghan mu magambo ye yagize ati:“Kujya mu mihango ni agace kagize ubuzima bwacu. Ndetse nta n’igikuba kiba cyacitse. Ni icyerekana ko umukobwa ari muzima. Ntabwo twagakwiye guterwa isoni n’ubuzima bwacu. Kujya mu mihango ntabwo ari ukugira ikibazo, ahubwo icyaba ikibazo ni ukugeza igihe ujya mu mihango, utaramenya ibyo ari byo. Ibi ariko byagakwiye gutera isoni ababyeyi n’abarezi, baba batarasobanuriye abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Miss Nimwiza yakomeje avuga ko ntaho umukobwa uri mu mihango aba atandukaniye n’uko aba ameze mu buzima bwe bwa buri munsi, kuburyo umuntu yamureba agahita avuga ngo, kanaka ari mu mihango.

Yakomeje agira ati: “ Hari umukobwa uba yumva atajya ku ishuri cyangwa ngo akomeze imirimo ye ya buri munsi ngo ni uko ari mu mihango! Ubuse aha twicaye twese ninde ushobora kureba ukavuga ngo: “ Uyu ari mu mihango?” Nanjye aha mpagaze ntushobora kundeba ngo uvuge ngo nyirimo cyangwa sinyirimo!”