Print

Abafana ba Rayon Sports bahaye Jules Ulimwengu na Sarpong akayabo k’amafaranga nyuma yo kwitwara neza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 June 2019 Yasuwe: 5807

Ulimwengu Jules yatsinze igitego cya kabiri muri 3-0 batsinze Marines FC ku munsi w’ejo, bituma yuzuza igitego cya 20 muri shampiyona.

Nta rutahizamu n’umwe wabashije gutsinda ibitego 20 muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka umwe uretse Jules Ulimwengu ariyo mpamvu abafana ba Rayon Sports bongeye kumuhundagazaho amafaranga ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuyamuha ubwo yabafashaga gutsinda Police FC.

Ulimwengu yahawe akayabo k’ibihumbi 480 FRW nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 bigatuma Rayon Sports isiga APR FC.

Nubwo Sarpong atatsinze igitego ku munsi w’ejo,yarangije ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi na 16 nyuma ya mugenzi we Ulimwengu watsinze 20.