Print

Abagore b’abakinnyi b’ibyamamare batunguye benshi kubera ibyo bagiye gukoresha imyenda yabo y’imbere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 June 2019 Yasuwe: 4539

Aba bagore b’abakinnyi barimo uwitwa Mirjana Zuber w’umukinnyi witwa Steven Zuber wa Stuttgart na Ina Aogo umugore wa Dennis Aogo nawe ukinira Stuttgart,bavuze ko bagiye gufungura icyamunara kuri internet kizabafasha kugurisha imyambaro y’imbere bambaye,amafaranga bazakuramo bazayafashisha abakene.

Aba bagore babiri bazwi cyane mu Budage kubera kumurika imideli ndetse n’uburanga bwabo burangaza benshi,biyemeje kugurisha iyi myenda yabo y’imbere mu bafana babo n’aba Stuttgart.

Mirjana yagize ati “Hari abantu bansabye ko nabagurisha imyenda yanjye y’imbere nambaye ndabyanga ariko ubu ngiye kubikora kubera igikorwa cy’urukundo.”

Mugenzi we Aogo yahise amwunganira yemeza ko iki gikorwa batekereje ari cyiza kuko kizatuma bafasha abafana babo bababaye gusa ntabwo abagabo babo baratangaza uko bakiriye uyu mwanzuro w’abagore babo.