Print

Benjamin Gicumbi wogeza umupira w’amaguru umukunzi we bagiye kurushinga yamutunguye ubwo yararimo kogeza umupira[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 June 2019 Yasuwe: 5979

Ibi byabaye ubwo igice cya mbere cy’umukino cyari kirangiye nibwo uyu munyamakuru yatunguwe n’umukunzi we bitegura no kurushinga Umuhoza Delphine banakorana kuri RadioTV10 amwifuriza isabukuru nziza .

Uyu mutsima wari wateguriwe Benjamin Gicumbi wari uriho ikirango cy’ikipe ikina umukino w’intoki wa Basketball mu NBA, akaba arinayo kipe afana yitwa Golden State Warriors.

Nyuma yo gukata umutsima mu birori byanyuze kuri Radio10, uyu munyamakuru afatanyije na Fuadi Uwihanganye bakorana bahise bakomeza kogeza uyu mukino wahuzaga Tottenham na Liverpool. Umukino warangiye Liverpool itwaye Igikombe ku itsinzi y’ibitego 2 – 0.

Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi na Umuhoza Delphine baritegura gukora ubukwe mu minsi yavu muri uyu mwaka.