Ikinyamakuru 7sur7 cyatangaje ko uwo musaza yavuye iwe mu rugo yitwaye mu modoka ye, akoresha ikoranabuhanaga rya GPS rigaragaza amerekezo.
Nyuma y’amasaha menshi atwaye imodoka ye, GPS ye yaje kumwereka ko aho yashakaga kugera yahageze.
Arebye aho yari ageze, umusaza yabanje gukekeranya ava mu modoka ngo arebe neza niba koko aho ahagaze ari i Roma mu Butaliyani.
Aho kuba i Roma, yasanze yahagaze mu gace kitwa Rom mu ntara ya Rhénanie-du-Nord–Westphalie, mu Budage.
Mu gihe yari akibaza ibimubayeho, imodoka yari yasubiye inyuma kuko yari yayivuyemo atayizimije, igonga ibyapa byari hafi aho inakomeretse uwo musaza ubwo yageragezaga kuyihagarika.
Ubwo yagezwaga mu bitaro, bamubwiye ko haburaga ibirometero 1600 ngo agere i Roma kwa Papa.